Bavandimwe, mwipfa ubusa aka bya binyogote byarwaniye mu nzuzi zarumbye, bipfa ko hali igishaka gutwara ibihaza byinshi, kandi ntabihali! Abapfuye barapfuye, n'abicwa barapfa: ntawuzabazura ngo avuze gutya na gutya, ngo yihenanze kurusha abandi, ngo abyandikishije muli Loni na muli USA , Rurema wenyine niwe wabishobora! Rero tuve mu bitagihe , nubwo abanyepolotiki bamwe biha ubulyo bwo kwishakira no guhabwa akamanyu k'umutsima batazabidufashamwo.. Twese twaliciwe, ukuli kutali uko duhatiwe nuko tutanga c yangwa se ngo twi bagirwe abo bahisi. Immana ibakire mu bayo. Rwanda igira iteka ibigambo bitera ubwoba, bigahungabanya aboroshye mu mitwe, bifasha abahahira muli za polotiki: Twagize abavukana imbuto ( uhuye na mbene icyo kimanuka agatetema ) , dusoma Sendashonga 12/3/1992 wa RPF yigisha ba Karamira uko ...
A blog about Rwanda culture, history, news, current issues and problems.