Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ikomeje guhatira Abanyarwanda bahatuye gutanga umusanzu mu cyiswe «Agaciro Development Fund»
http://www.umuvugizi.com/?p=6373 Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza ikomeje guhatira Abanyarwanda bahatuye gutanga umusanzu mu cyiswe «Agaciro Development Fund»Abaza kw'isonga mu gukoresha aya manama ni maneko Jimmy Uwizeye, David Ruvubi, hamwe na ambasaderi Rwamucyo Ernest ubwe. Bagenda bakoresha amanama hirya no hino mu banyarwanda batuye mu Bwongereza, babahatira gutanga amafaranga yo gushyira mu kigega kitiriwe ukwihesha agaciro, ikigega cyashyizweho na Leta ya Kigali nyuma y'uko ibihugu bitandukanye byo ku isi bihagarikiye inkunga u Rwanda kubera gushyiraho no gufasha umutwe w'inyeshyamba wa M23, ubu urimo gushoza intambara muri Kongo-Kinshasa. Amakuru atugeraho yemeza ko abanyarwanda babarizwa hirya no hino mu Bwongereza bagiye batumwaho, bagahatirwa gutanga ako kayabo, abanze kugira icyo batanga bagafatwa nk'abanzi b'igihugu. Umwe mu bavuganye n'Umuvugizi, yagize ati "Baduhatiye gutanga ayo mafaranga ngo agomba kujya muri icyo kigega, kuri compte yacyo numero 91531948, ibarizwa kuri address ya HSBC Bank, 18A Curzon Street, Mayfair London, W1J 7LA, United Kingdom, abatazatanga ayo mafaranga tukazafatwa nk'abanzi b'igihugu". Mu gihe ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza ikomeje guhatira abanyarwanda gutanga amafaranga kuri iyo compte, abagera kuri 98% y'abagomba kuyatanga, ni abanyarwanda bageze mu Bwongereza bavuga ko bahunze Leta ya Kagame. Ikibabaje muri ibi byose, bikaba ari uko n'aho abo banyarwanda bahungiye iyo Leta, yabasanze yo, ikaba ikomeje no kubashyiraho agahato ko kuyisorera mu bintu bidasobanutse. Gasasira, Sweden. Byashyizweho na editor on Sep 3 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry |
__._,_.___
Comments
Post a Comment