Skip to main content

Uganda: ambasaderi Frank Mugambage yagaragaje ko ishyamba ryanze kumuvamo


Mu kiganiro n'abanyamakuru bo muri Uganda, ambasaderi Frank Mugambage yagaragaje ko ishyamba ryanze kumuvamo!

Imyitwarire Ambasaderi Mugambage yagaragarije abanyamakuru bo muri Uganda ni gihamya ko u Rwanda rufite icyuho kinini muri "Diplomacy"
Ku wa 18 kamena 2013, ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Gen Frank Mugambage, yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru batandukanye bakorera muri Uganda. Muri icyo kiganiro abanyamakuru bifuzaga kumenya ukuri ku bimaze igihe bivugwa ku bana b'abanyeshuli 16 b'abanyarwanda, baherutse guhunga u Rwanda, bavuga ko icyatumye bahunga ari uko bimwe indangamanota zabo z'umwaka wa gatandatu y'amashuri yisumbuye, ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame bukaba bwarashakaga no kubinjiza mu mutwe w'inyeshyamba za M23.
Ubwo ikiganiro cyari gitangiye, umunyamakuru wa «Redpepper» yabajije ambasaderi Frank Mugambage niba koko ibyamuvuzweho by'uko akuriye umutwe w'abicanyi ugamije kwica impunzi z'abanyarwanda zihungira muri Uganda, ari ukuri.
Nyuma y'iki kibazo yabajijwe, ambasaderi Frank Mugambage yahise amera nk'ukubiswe n'inkuba, atangira kubira ibyuya, ari na ko atuka uyu munyamakuru, kugeza n'aho amushubije ko adashobora kwihanganira umuntu nk'uwo ubaza ibibazo biterekeranye «that's rubbish», mu rurimi rw'icyongereza. Bwana Frank Mugambage, wagaragaye ko iki kibazo cyamumennye umutwe, yageze n'aho ahaguruka, atangira gutunga urutoki umunyamakuru wari ukimubajije. Ibindi bibazo yabajijwe, Mugambage yabishubije asa n'uwabuze ibyicaro, ari na ko yibutsaga abanyamakuru bari aho ko agifite ubudahangarwa bujyanye n'akazi akora (diplomatic immunity), nk'aho bari babiyobewe.
Undi munyamakuru yabajije Gen Mugambage ikibazo cyenda kumera nk'icya mbere, agira, ati : «Ambasade y'u Rwanda muri Uganda yaba isigaye yarahindutse indiri ya mabuso/igihome y'abatavuga rumwe na Leta y'u Rwanda, bahungira muri Uganda ?» Mu gusubiza iki kibazo, na cyo cyatumye abura aho akwirwa, bwana Frank Mugambage ntiyigeze agira icyo akivugaho, ahubwo yahise arakara wa mujinya w'umuranduranzuzi, agira, ati : «Bene ibyo bibazo by'agatakaragasi nta mwanya nabitaho mbisubiza. Icyo nzi cyo nuko ndi «His Excellency, ambasador Frank Mugambage, uhagarariye inyungu z'u Rwanda muri Uganda».
Iki kibazo cy'ingorabahizi cy'abanyeshuri bahungiye muri Uganda kubera ko batinyaga gushorwa mu mutwe w'abarwanyi b'inyeshyamba za M23, abanyamakuru bakorera muri Uganda bakigarutseho inshuro nyinshi, nyamara ambasaderi Mugambage akomeza kugikwepakwepa. Kugirango arebe uburyo yahivana, Gen Mugambage yikuye mu isoni avuga ko «u Rwanda ubu rurimo gukorana na Leta ya Uganda kugirango abo bana baherutse guhunga u Rwanda basubizwe iwabo bidatinze».
Nyuma gato y'iki kiganiro n'abanyamakuru, ikiganiro cyakuruye impaka nyinshi, ku mugoroba televiziyo hafi ya zose zo muri Uganda ndetse na radio zaho, bagarutse kuri iyi nkuru, bavuga ko «ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda yitwaye nabi mu gihe yasubizaga abanyamakuru». Mu rurimi rw'ikigande, babyise ngo : «yavude mumbera», bisobanuye ngo «yari yataye umutwe».
Amiel Nkuliza, Sweden.
Byashyizweho na editor on Jun 20 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions.

"My father, General Yoweri Museveni, told me a few months ago that I must turn the UPDF into a 'killing machine.' That is what we are working on." https://www.therwandan.com/kigali-kisangani-muhoozis-bellicose-tweets-reignite-regional-tensions/ Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions March 23, 2025 General Muhoozi Kainerugaba, commander of the Uganda People's Defence Forces (UPDF) and son of President Yoweri Museveni, has once again shaken the regional diplomatic and military landscape with a series of controversial tweets. These posts, shared via his X account, come just after he completed an official visit to Kigali, where he was warmly received by the Chief of Staff of the Rwanda Defence Force, General Mubarakh Muganga, and personally thanked President Paul Kagame for his hospitality. In one of his most striking tweets, Muhoozi stated: "Within a week, either the M...

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...