Skip to main content

Rwanda: Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ngo nta bubasha rufite bwo kuburanisha Sibomana Sylvain, umunyamabanga wa FDU-Inkingi na Shyirambere Dominique. | FDU Rwanda


Rwanda: Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ngo nta bubasha rufite bwo kuburanisha Sibomana Sylvain, umunyamabanga wa FDU-Inkingi na Shyirambere Dominique.

Kigali kuwa 24 Nyakanga 2013

 

Uyu munsi tariki ya 24 Nyakanga 2013 ubwo abayoboke b'ishyaka FDU-Inkingi ndetse na bagenzi babo bo muri PS Imberakuri bari biteguye kumva isomwa ry'urubanza rwari rwaraburanishijwe mu mizi tarikiya 13 Kamena 2013 batunguwe  no gutegereza isomwa ryuru rubanza mu ruhame baraheba  bigeze mu ma saa kumi z'umugoroba bajya mu bwanditsi bw'urwo rukiko bahabwa icyemezo cyuko uru rukiko rwavuze ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza ko ruzarwohereza mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga narwo ruri mu karere ka Gasabo umujyi wa Kigali.

Uru rubanza rukaba rwaragombaga kuba rwarasomwe tariki ya 19 Nyakanga 2013 ariko nabwo ntirwasomwa ku mpamvu zagizwe ibanga. Ubushinjacyaha bwa leta ya Kigali burega Bwana Sibomana Sylvain ;umunyamabanga mukuru w'ishyaka FDU-Inkingi na Bwana Shyirambere Dominique umuyobozi w'ishyaka PS Imberakuri mu karere ka Kicukiro icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w'igihugu, n'icyaha cyo kwigaragambya mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Aba  kandi bakaba baratawe muri yombi tariki ya 25 Werugwe 2013 ubwo bari bitabiriye urubanza rw'ubujurire bwa Mme Ingabire Umuhoza umuyobozi mukuru w'ishyaka FDU-Inkingi mu rukuko rw'ikirenga. Icyo gihe bakaba barahohotewe  ndetse bakicwa urubozo n'abapolisi bigaragara ko bari babigambiriye hagamijwe gutera ubwoba abarwanashyaka ndetse n'abanyarwanda muri rusange kugirango bategera ahantu haburanira umuntu utavugarumwe na leta ya FPR-Inkotanyi.

Abatavugarumwe na leta ya Kigali noneho bafatiwe ingamba shya zo guteragiranwa mu nkiko n'abacamanza umwe abasunikira mugenzi we mu rwego rwo kubaheza mu buroko.

Bimaze kugaragara ko ubutegetsi bwa Kigali bwahinduye amayeri yo guhangana n'ababurwanya hagamijwe kubaheza mu buroko igihe kinini gishoboka kubera impamvu z'uko bigera mu rubanza abashinjacyaha bakabura ibimenyetso babwira umucamanza byerekana imikorere y'icyaha. Ibi ariko birongera bikaba ihurizo rikomeye ku bacamanza kuko nabo batagira ubutwari bwo guhagarara ku maguru yabo ngo batangaze ko uregwa ari umwere ahubwo nabo bagahitamo kwikuraho urubanza bakarusunikira undi bitwaje ko ngo urukiko rudafite ububasha nyamara mu iburanisha mu mizi baba bararuciye bakarumira.

Iyi gahunda yo guheza mu gihirahiro abatavugarumwe na leta ya FPR-Inkotanyi babateragirana mu nkiko ubu yugarije n'undi muyoboke w'ishyaka PS Imberakuri akaba n'umuyobozi w'ishyaka mu karere ka Nyarugenge Bwana Eric Nshimyumuremyi warashwe n'abapolisi ku manywa y'ihangu tariki ya 15 /09/2011 ubwo nawe yari avuye mu rubanza rwa Ingabire ubwo yaburanaga mu rukiko rukuru rwa Kigali hagamijwe kumuhitana ariko Imana igakinga akaboko ubwo  nawe agahita ahimbirwa icyaha ngo cyo gutunga intwaro no kurwanya abarinzi b'amahoro. Icyi kirego cyaburaniwe mu rukiko rwisumbuye rwa  Nyamirambo ariko bigora ubushinjacyaha kumubonera ibimenyetso bimuhamya icyaha. Urubanza rwaburanwe mu mizi  ndetse batanga n'igihe cyo gusomerwa rukajya rusubikwa nyuma umucamanza ntiyerura ngo amurekure ahubwo nawe avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kuruburanisha,maze rutegeka ko ajya kubururanishwa n'urukiko rukuru rwa Kigali narwo rwaje kuvuga ko rudafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza ubu Bwana Eric Nshimyumuremyi akaba ari  mu gihirahiro ari nako aborera muri gereza nkuru ya Kigali doreko niryo sasu yarashwe ryamuhezemo ubu akaba ahora atakamba ngo avuzwe ariko bikirengagizwa kuburyo ubwo twamusuraga tariki ya 19 Nyakanga 2013  yavugaga ko ubuzima bwe buri kugenda bujya mu mazi abira.

Ishyaka FDU-Inkingi ntirizahwema gukomeza gusaba no kwibutsa leta ya FPR Inkotanyi kudashakira umuti w'ibibazo byugarije abanyarwanda mu kubafunga,kubabuza kuvuga, cyangwa kwirirwa basiragizwa mu nkiko,ibibazo byugarije abanyarwanda ndetse bimaze no kototera akarere kose k'ibiyaga bigari bizakemurwa no kwicara bikaganirwaho maze bikabonerwa umuti urambye,gusa birababaje kubona ubutegetsi bwa FPR iyi nzira butayikozwa ahubwo bugahitamo inzira zikomeza gushyira igihugu n'abanyarwanda mu kato hirya no hino.

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w'agateganyo

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions.

"My father, General Yoweri Museveni, told me a few months ago that I must turn the UPDF into a 'killing machine.' That is what we are working on." https://www.therwandan.com/kigali-kisangani-muhoozis-bellicose-tweets-reignite-regional-tensions/ Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions March 23, 2025 General Muhoozi Kainerugaba, commander of the Uganda People's Defence Forces (UPDF) and son of President Yoweri Museveni, has once again shaken the regional diplomatic and military landscape with a series of controversial tweets. These posts, shared via his X account, come just after he completed an official visit to Kigali, where he was warmly received by the Chief of Staff of the Rwanda Defence Force, General Mubarakh Muganga, and personally thanked President Paul Kagame for his hospitality. In one of his most striking tweets, Muhoozi stated: "Within a week, either the M...

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...