Skip to main content

[RwandaLibre] Re: RADIO IMPALA EDITORIAL AND BROADCAST INTRUSION.

 

"Niba utali muli UDR, icyo kibazo ntikikureba", Rwalinda.
Komera Rwalinda.
Njye sinemeranya nawe. Iki kibazo cya Radio Impala ntikikiri akarima ka UDR cg aka plateforme FDU-RNC-AMAHORO PC kubera ko cyageze ku karubanda. 

Buri muntu wese ubishatse ashobora kugira icyo akivuga ho mu bwisanzure nta bwoba bwo gukeka ko nagura icyo avuga ari butwamwe cg yamaganwe nk'uko uri mo ubikorera uyu Majaribu.

Mbere na mbere sibyari byiza ko iki kibazo kigera hanze. Cyagombaga gukomeza kugibwa ho impaka mw'ibanga n'abo kireba bose (UDR na Plateform FDU-RNC-Amahoro).

Kuba itangazo rya plateforme ryarasohotse huti huti ntibyari ngombwa ko rikurikirwa n'inyandiko y'urukozasoni ya Manzi kuri facebook ya radio impala.

Iyi nyandiko nyirayo yaje kuyisiba bidatinze ariko biba iby'ubusa kubera ko yari yageze ku mbuga: 

Nyuma haje tangazo rya UDR ( naryo ritari ngombwa) ntibagiwe n'iterana ry'amagambo ry'uwahoze ari umuyobozi wa radio impala na Manzi kuri BBC.

Niba nyuma y'ibi byose ba nyir'ubwite baterura ngo bavuge neza uko ikibazo giteye, nta muntu n'umwe ukwiye gutwama undi amuziza ko hari igitekerezo atanze kabone n'iyo icyo gitekerezo cyaba kitanyuze umuntu runaka cg ishyaka rubaka.

Niba ubona ibitekerezo bya bya Majaribu bikocamye cg bituzuye, wagombye kubikosora, ukabyuzuza, ukagaragaza ukwo kuri (mbona usa n'ufite ariko ntukuvuge) bene ubwite banze gutangaza.

Ugire umunsi mwiza.

On Mar 31, 2014, at 4:01, Peter RWALINDA <prwalinda2010@hotmail.fr> wrote:

 

Uti: "kuki UDR yumva ko Politiki yayo yatangirira kuri Radio IMPALA???"

Niba utali muli UDR, icyo kibazo ntikikureba. Niba kandi uli muli UDR, icyo kibazo uzakibaze bagenzi bawe mwihereye mu nama.

Si byiza kandi gutiza abandi igitekerezo cyo gukorera FPR nta gihamya ufite. Genzura nawe ibyo wandika, aho kwihutira kuvuga menshi ku kibazo utazi uko giteye. Ese baliya bagabo uzi barakoranye bate muli iyi myaka ishize ? Ese uzi biliya bitutsi bituruka ku ki? Mujye mushishoza mbere yo kwiterera mu mata nk'isazi, mu byo mutazi.

Iliya dossier hali benshi batazi uko iteye aliko bihutira kuvuga ngo ni Kanaka uli mu makosa.
Mwali mukwiye gucisha make, mukilinda guhubuka. Ese iyo radio yaguzwe angahe ? Uwo mugiraneza muramuzi? Ese muzi impamvu RNC yacitsemo ibice ? Ibyo byose mubyibaze, niba nta bisubizo mufite mucishe make.

Rwalinda



To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
From: majaribu1987@yahoo.fr
Date: Mon, 31 Mar 2014 05:36:52 +0100
Subject: Re: Re : *DHR* RADIO IMPALA EDITORIAL AND BROADCAST INTRUSION.

 

Igitangaje ni uko MANZI Aloys, malgré ibyo yanditse byose ku mbuga nkoranyambaga yivuguruza, yemereye izuba riva  Radio BBC Kinyarwanda-Kirundi, ko Contrat ya Radio IMPALA yari yarasinywe na Colonel KAREGEYA Patrick, izina rye ryanditse ho, ritari irya MANZI.

None se, MANZI arumva atarimennye inda nka cya gisiga cy'urwara rurerure???

Ubwo se yagaragariza Abanyarwanda cg Abanyapolitiki ko, nyuma y'urupfu rwa Karegeya, nka co-fondateur wa RNC, ari MANZI wagombaga gufata la relève guhagararira Radio IMPALA ngo yandikwe ku izina rye, yewe n'Umuyobozi w'ibiganiro by'iyo Radio Sixbert MUSANGAMFURA atanabizi??

Cyangwa MANZI arashaka iturufu, azarisha, azereka FPR ko hari igikorwa cy'uwayirwanyaga (KAREGEYA) yigaruriye, maze agororerwe!!

Ndi nkawe, nasubiza Kayizari ibye da, nta yandi mananiza, naho ubundi ashobora kwibwira ko ari succès arimo guha ishyaka UDR rishya afatanyije na bagenzi bavuye muri RNC, ahubwo ari ukuritiza umurindi mu kurisenyera mu cyama cy'i Kigali! Ese ubundi, ko abandi bose batangiye bakina politiki, nta Radio bafite kandi bakabigeraho, kuki UDR yumva ko Politiki yayo yatangirira kuri Radio IMPALA???

Dore aho nigaramiye, ku mugani wa mu salaud w'i Ruhande (UNR- Butare) zari zatumye arambarara mu muhanda!

Le Dimanche 30 mars 2014 12h13, Kamana Paulo <paulokamana@yahoo.de> a écrit :
 
Rwose ibyo uvuze nibyo, Umuntu aravuga ngo Radio niy 'Abanyarwanda Akayandikaho Amagambo ameze kuriya?

Mwakoroheranye rwose? Abantu mukunda ukuri Mwamagane amagambo ameze nkayo Manzi yanditse kugirango nundi wese Ufite Umucyo wo gushyira isoni azabicikeho.

Nzaba mbarirwa ni Umwana w'Umunyarwanda.

Kamana
Bernard Suku <bsuku07bis@yahoo.com> schrieb am 13:45 Samstag, 29.März 2014:
 
Netters,

Aba banyepoliki bacu bari bakwiye kujya bitondera ibyo bavuga, cyane cyane ibyo bandika.
Mwabonye ko bamwe ari n'abadogiteri. Bajye bibumuka ko ibyanditse bidasibana, bihoraho iteka (verba volant, scripta manent, dixit).
 
Umwe mu barimu banjye b'isomo ryitwaga "la morale" yakundaga kutubwira ati: "Si tu voles et caches une orange, il va pourrir après un certain temps". Ati kandi iyo rimaze kubora riranuka. Abo rinukira bararishaka, ati kandi, akenshi bakavumbura ubuhisho bwawe. Inzandiko nk'izi ntaho zitaniye niryo cunga. Kera navuba rizabanukira. Nimwikubite akanyafu, mureke kurara amajoro mucura amatiku.
 
Akanyafu (ka kera):
Abenshi muri twe, cyane cyane abo mu rungano rwanjye, muribuka akanyafu ka mwarimu, cyangwa se akanyafu k'ababyeyi.
 
Mwarimu:
Abana b'abaswa, abakubaganyi et les indisciplinés en général, bakosorwaga n'akanyafu. Unaniranye bakamusuka hanze (ku mwirukana).
 
Ababyeyi:
Intambara, rwaserera mu bana, cyane cyane impanga cyangwa inkurikirane, yabaga akenshi urudaca mu rugo. Ariko k'umubyeyi uzi kurera, ari uwendaranyije (gashoza ntambara) ari ukunze kuregaguzwa (délateur), bose bahanwaga kimwe: akanyafu.
 
Abantu bakuze:
Iyo umuntu mukuru yigiraga intakoreka (Rudatinya, Rubamba, ...), bagenzi be ndetse n'abamuzi, baramubwiraga bati: "uri kubite akanyafu".
 
Maze gusoma iri tangazo, nibutse kandi ibyo Dr Rudasingwa (& Cie)  akunze kuvuga iyo asobanura ibyerekeye ubufatanye muri politiki (création de coalition). Akunze kuvuga ati: "kugira abo mufatanya muri politiki, niko gushinga urugo (mariage). Ubanza kurambagiza, ugasaba, ugakwa, mugashyigiranwa (mukubaka urugo). Ndetse mwagira amahirwe, mukabyara, mugaheka (dans ce sens là).
 
Akongera ati, haba ndetse n'igihe bidashobotse, ukananiranwa n'uwo mwashakanye, ejo mugatana (divorce). C'est aussi une logique des vieux temps (aka muntu, uruntu-runtu, jye jyenyine).
 
Gusa iyo wiyubaha, wirinda kwandagaza uwo mwashakanye surtout igihe mutandukanye. C'est la logique des gens respectuex - les nobles, dans ce sens là.
 
Kuri mwe, nti: "Muve ku giti dore umuntu".

BS 

Van: "rwemay@yahoo.fr" <rwemay@yahoo.fr>
Aan: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Verzonden: woensdag 26 maart 16:03 2014
Onderwerp: Re : *DHR* RADIO IMPALA EDITORIAL AND BROADCAST INTRUSION.

 
Murayi ubundi azwiho ubupfura none se atangiye politique ari escroc yiba radio y abandi. Niko rero muzayobora u Rwanda. ..atangiye nabi
Envoyé depuis Yahoo Mail pour Android

From: Peter Rwagasabo <rwagasabo@gmail.com>;
To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>;
Bcc: <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>;
Subject: *DHR* RADIO IMPALA EDITORIAL AND BROADCAST INTRUSION.
Sent: Wed, Mar 26, 2014 1:33:46 PM

 







__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions.

"My father, General Yoweri Museveni, told me a few months ago that I must turn the UPDF into a 'killing machine.' That is what we are working on." https://www.therwandan.com/kigali-kisangani-muhoozis-bellicose-tweets-reignite-regional-tensions/ Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions March 23, 2025 General Muhoozi Kainerugaba, commander of the Uganda People's Defence Forces (UPDF) and son of President Yoweri Museveni, has once again shaken the regional diplomatic and military landscape with a series of controversial tweets. These posts, shared via his X account, come just after he completed an official visit to Kigali, where he was warmly received by the Chief of Staff of the Rwanda Defence Force, General Mubarakh Muganga, and personally thanked President Paul Kagame for his hospitality. In one of his most striking tweets, Muhoozi stated: "Within a week, either the M...

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...