Skip to main content

[haguruka.com] Rwanda: Ntabwo Stromae yakoze ibyo Leta ya FPR yari imwitezeho!

 


Stromae ntabwo yakoze ibyo Leta ya FPR yari imwitezeho!

stromae1

Mu ruzinduko Paul Van Haver uzwi kw'izina ry'ubuhanzi rya Stromae yagiriye mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru hagaragaye byinshi bitari byitezwe n'abayobozi b'u Rwanda bashakaga gukoresha uyu muhanzi muri propaganda yabo ya politiki ndetse no gushaka kumubyaza inyungu bashyize ubututsi imbere ndetse na Genocide.

Mbere y'uko Stromae agera mu Rwanda ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta ya Kigali byari bayatangiye gutanga amakuru ye cyane ariko uburyo byayatangaga wasangaga uruhande rujyanye n'imyidagaduro ruza inyuma ahubwo hagashyirwa imbere ubwoko bwa se ko yari umututsi n'andi marangamutima ajyanye na politiki ya Leta ya FPR iri ku butegetsi i Kigali.

Mu gushaka kwinjiza Stromae muri politiki ku ngufu byageze n'aho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015, abanyamakuru bashaka kumujyana mu bibazo bimusaba kuvuga neza Perezida Kagame n'ubwo ntaho byari bihuriye n'urugendo rwe. Ku buryo abasomye inyandiko zanditswe ku kiganiro cya Stromae n'abanyamakuru bibajije niba ari Perezida Kagame uzacuranga cyangwa ari Stromae!

Uku gushaka gushyira imbere politiki n'izina rya Perezida Kagame hitwajwe igitaramo cya Stromae mu Rwanda ntabwo byahagarariye mu kiganiro n'abanyamakuru gusa ahubwo no mu gitaramo cyabereye kuri Stade ya ULK ku Gisozi abanyamakuru bataye amakuru kuri iki gitaramo bivugiye cyane kuri Madame Jeannette Kagame wari witabiriye icyo gitaramo nk'aho ari we iyo mbaga y'abantu yari ihari yari yaje kureba. Kuri Twitter naho byari byacitse aho abayobozi bagaragazaga ko bishimiye uyu muhanzi.

N'ubwo abikundira umuziki bo bari banyuzwe abari bategereje inyungu zindi bo agahinda kari kose, hari abumvaga agomba kwifotoranya n'abayobozi ba IBUKA akanasura inzibutso za Genocide ndetse akavuga uburyo abo akeka ko bishe se bagomba gukurikiranwa cyane cyane mu mahanga. Hari n'abumvaga agomba kuvuga uburyo Perezida Kagame yateje u Rwanda imbere ndetse agomba gutegeka ubuziraherezo! Ariko uko byagaragaye ntabwo Stromae yanaramukanyije cyangwa ngo yifotoranye na Madame Jeannette Kagame wari witabiriye igitaramo cye ahubwo Jeannette Kagame nawe yashatse guhindura igitaramo cya Stromae urubuga rwo kwifotorezaho ngo ahangane na Stromae mu bustar!

Umuhanzi Stromae n'ubwo mu myaka yashize yari yaratangaje ko atigeze ababazwa n'urupfu rwa se (hera ku munota wa 12) kuko ise atigeze amwemera ariko mu gitaramo cyo ku Gisozi yavuze ko amushimiye!  Ntawamenya niba yari abikuye ku mutima cyangwa byari uburyo bwo gushimisha abafana. Ibi byishimo Stromae yagaragaje bishobora kuba binaturuka ku kuba yarasanze umuryango munini mu Rwanda umwishimiye bikibagiza uko yibukaga u Rwanda kera akiri umwana ubwo yaharwariraga malariya agataha ikitaraganya.

Abakurikiranye uru rugendo rwa Stromae mu Rwanda bahamya ko uyu muhanzi n'ubwo umuntu atamenya icyerekezo cye cya politiki ku bibazo by'u Rwanda yagiriwe inama yo kwirinda kubogamira ku butegetsi buriho mu Rwanda ngo abigaragaze cyane kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe muri izo mpamvu ni izi:

-Umuco w'abanyafrika Stromae yamenye cyane ni uw'abakongomani kuko ngo mu  minsi mikuru myinshi y'abanyafurika yabaga yitabiriye kuva akiri umwana yabaga ari iy'abanyekongo. Abafana b'umuziki wa Stromae benshi baba mu bubiligi bafite inkomoko muri Congo, ikindi indirimbo ze nyinshi zikunzwe cyane mu bihugu bivuga igifaransa, rero gushyigikira Perezida Kagame ku mugaragaro bisa nko kwikuraho abo bafana kandi Perezida Kagame ntacyo yamukorera cyasimbura abo bakunzi be. Cyane cyane ko n'Umuryango wa Stromae utuye mu bubiligi ahiganje abatajya imbizi na Perezida Kagame benshi biganjemo abakongomani bikaba byabangamira umutekano wawo.

-Nk'umwana wavukiye mu Bubiligi akarerwa na nyina gusa ndetse bigasa nk'aho se atigeze amwemera, gufata uruhande mu bibazo by'u Rwanda bishobora kutamushishikaza cyane cyane kuko n'ubwo Leta y'u Rwanda ivuga ko yageze ku bwiyunge nyabwo uyu muhanzi we aracyarizwa n'uko abona inzira ikiri ndende abantu batarashobora kubana neza mu bwumvikane.

-Ibyo Stromae yakunze kuvuga mu biganiro ni uko yiyumva nk'umunyaburayi kurusha umunyafrika kuri we ngo n'ubwo hari abamusabye ngo gukora indirimbo kuri Genocide ngo abona atazayikora kuko ibyabaye atigeze abibamo ngo abimenye, ngo rero ntabwo yakwitwaza urupfu rwa se wapfuye muri Genocide atigeze anabana nawe ngo amumenye neza ngo urwo rupfu arushyire imbere nk'iturufu.

Mu gusoza iyi nyandiko umuntu yakwemeza adashidikanya ko abayobozi b'u Rwanda batashimishijwe n'imyitwarire ya Stromae mu Rwanda dore ko ibyo bari bamutegerejeho batabibonye ahubwo byabaye ngombwa ko ako uyu muhanzi avuze kose bahita bashaka kukajyana mu nzira bifuza bakoresheje itangazamakuru dore ko n'iryo tangazamakuru rishyigikiye Leta uretse kuvuga uko igitaramo cyagenze ibijyanye na Stromae bisa nk'ibyagabanyije umurego.

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com





###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions.

"My father, General Yoweri Museveni, told me a few months ago that I must turn the UPDF into a 'killing machine.' That is what we are working on." https://www.therwandan.com/kigali-kisangani-muhoozis-bellicose-tweets-reignite-regional-tensions/ Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions March 23, 2025 General Muhoozi Kainerugaba, commander of the Uganda People's Defence Forces (UPDF) and son of President Yoweri Museveni, has once again shaken the regional diplomatic and military landscape with a series of controversial tweets. These posts, shared via his X account, come just after he completed an official visit to Kigali, where he was warmly received by the Chief of Staff of the Rwanda Defence Force, General Mubarakh Muganga, and personally thanked President Paul Kagame for his hospitality. In one of his most striking tweets, Muhoozi stated: "Within a week, either the M...

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...