Skip to main content

Re: [Rwanda Forum] Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo yasabye ubuhungiro mu Bufaransa

Le samedi 19 octobre 2024 à 01:58:50 UTC+2, 'Nzi Nink' via Rwanda Forum <rwandaforum@googlegroups.com> a écrit :



Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo yasabye ubuhungiro mu Bufaransa - VERITAS INFO NEWS
Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo yasabye ubuhungiro mu Bufaransa.

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo yasabye ubuhungiro mu Bufaransa

Couverture de l'article Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo yasabye ubuhungiro mu Bufaransa

Inkuru iri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ni uko umutangabuhamya watanzwe n'ubushinjacyaha mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo yasabye ubuhungiro mu gihugu cy'Ubufaransa nyuma yo gutanga ubuhamya muri urwo rubanza. Abari mu rukiko bose bakaba barumiwe nyuma yo kumva icyemezo cy'uwo mutangabuhamya!

Mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo, urukiko rwabonye igikorwa kidasanzwe ubwo umutangabuhamya wahamagajwe n'Ubushinjacyaha, «Bwana Emmanuel Birasa», yasabaga gutanga ubuhamya bwe mu buryo bw'ibanga (à huis clos). Mu gihe yabwiraga Président w'urukiko impamvu y'icyo cyifuzo, yavuze ko afite ibintu bikomeye ashaka gutangaza ariko bikaba bigomba kumvywa n'abafite uruhare gusa muri urwo rubanza.

Nyuma y'uko abari bakurikiye urubanza basohowe mu rukiko, Emmanuel Birasa yatangaje ibintu byahinduye imigendekere y'urwo rubanza. Yagize ati: «Ibyo nashinje Rwamucyo byose ni ibinyoma!» Yongeyeho ko yashyizweho igitutu gikomeye n'inzego z'ubuyobozi z'u Rwanda ku buryo nta yandi mahitamo yari afite uretse kwemera kubeshyera Dr Rwamucyo. Yarangije asaba imbabazi Dr Rwamucyo, amubwira ati: «Mbabarira ngusabye imbabazi, nanjye sinjye!»

Iyi mvugo yatunguye benshi barimo bakurikirana urwo rubanza, kuko Emmanuel Birasa yahise asaba Président w'urukiko kumusabira ubuhungiro mu gihugu cy' Ubufaransa. Yagize ati: «Ikindi nyakubahwa Président, ndasaba ubuhungiro kuko nsubiye mu Rwanda banyica!» Mu gihe ibi byari bimaze kuvugwa, Dr Rwamucyo na bagenzi be bari mu rukiko, kimwe na Gauthier n'umugore we Daphrose bamushinja, batunguwe cyane n'amagambo y'uyu mutangabuhamya !

Icyemezo cya Emmanuel Birasa cyo gusaba ubuhungiro nyuma yo gutanga ubuhamya gikomeje kuba inkuru ishyushe mu bitangazamakuru binyuranye no ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo Birasa yatangaje bishobora kugira ingaruka zikomeye ku rubanza rwa Dr Rwamucyo, ndetse bikaba byatuma imigendekere yarwo ihinduka mu buryo butari bwitezwe !

Kuva umucamanza yari yafashe ubuhamya bwa Birasa nk'umutangabuhamya w'ingenzi ku byaha bishinjwa Dr Rwamucyo, kwivuguruza kwe bishobora gutuma ubushinjacyaha bubura ikindi kimenyetso gikomeye gishinja Rwamucyo. Ibi kandi bishobora gutuma bigorana ku rukiko mu gufata icyemezo gishingiye ku bimenyetso byagaragajwe. Ikindi ni uko ibyatangajwe na Emmanuel Birasa bishobora gukurura urwicyekwe mu mibanire y'u Rwanda n'Ubufaransa, cyane cyane mu bijyanye no guha ubuhungiro mu Bufaransa abanyapolitiki cyangwa abatangabuhamya bahunze leta y'u Rwanda.

Ubu buhamya buracyasuzumwa n'urukiko kugirango rubufateho umwanzuro, ndetse urubanza rwa Dr Rwamucyo rukaba rwashyize urujijo rwinshi mu bushinjacyaha ku cyemezo urukiko rushobora gufata mu gihe hakomeza kugaragara ubuhamya budasanzwe nk'ubu bwatanzwe na Birasa. Ku rundi ruhande, icyemezo cyo gusaba ubuhungiro cya Emmanuel Birasa cyatumye abatari bacye bibaza ku miterere y'uru rubanza, no ku ruhare politiki ishobora kurugiraho!

Veritasinfo.


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/2BA2DACA-E0FC-46B0-8150-29FE1DDF157D%40yahoo.com.

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions.

"My father, General Yoweri Museveni, told me a few months ago that I must turn the UPDF into a 'killing machine.' That is what we are working on." https://www.therwandan.com/kigali-kisangani-muhoozis-bellicose-tweets-reignite-regional-tensions/ Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions March 23, 2025 General Muhoozi Kainerugaba, commander of the Uganda People's Defence Forces (UPDF) and son of President Yoweri Museveni, has once again shaken the regional diplomatic and military landscape with a series of controversial tweets. These posts, shared via his X account, come just after he completed an official visit to Kigali, where he was warmly received by the Chief of Staff of the Rwanda Defence Force, General Mubarakh Muganga, and personally thanked President Paul Kagame for his hospitality. In one of his most striking tweets, Muhoozi stated: "Within a week, either the M...

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...