Skip to main content

Leta ya Kigali yatangiye guha imyitozo inkoramaraso zizayifasha kurimbura umwanzi.


Leta ya Kigali yatangiye guha imyitozo inkoramaraso zizayifasha kurimbura umwanzi.

mai 30th, 2013 by rwanda-in-liberation
Mu gihe ubu mu Rwanda impungenge ari zose ko haba hari umugambi muremure w'amahanga wo guhirika Leta ya Kigali niko nayo yatangiye imyiteguro yo kwirwanaho.
Nubwo nubundi byari bimaze iminsi abategetsi ba Kigali bavuza akaruru,ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta ya Pahuro Kagame  bikwirakwiza ko hari intambara irimo gututumba hagati ya Tanzaniya n'u Rwanda ubu noneho bisa n'ibimaze kujya ku mugaragaro aho perezida wa Tanzaniya Kikwete avugiye ku karubanda ko leta ya Kigali igomba gushyikirana n'abayirwanya.
Muri urwo rwego ubu leta yatangiye gutoza by'umwihariko "intorenterahamwe"zayo zitwa Inkeragutabara  mu rwego rwo kwitegura kuzazikoresha mu kuzarimbura abo Leta ya Kigali yita abanzi. Ubu imyitozo ikaba irimbanyije mu bice byinshi by'igihugu ariko igiteye impungenge abaturage ni uko mu gutoranya abajya muri iyo myitozo hibandwa ku nkeragutabara zagiye zirangwa n'ubugome bwinshi kuburyo ariho benshi bemeza ko abo bantu ari nka babandi bo kungoma ya Habyarimana bitaga "les escadrons de la mort" inkoramaraso.
Amakuru yizewe kandi ni uko izi nkeragutabara zashyizwemo imbaraga kuburyo ubu ngo muri buri Karere k'igihugu hashyizwemo umusirikare ukorana nazo umunsi kuwundi ndetse ahabwa n'ibikoresho bikenewe byose birimo n'amamodoka.
Mu rwego rwo kwitegura urugamba rukomeye ngo ruri imbere ngo iyi myitozo ni nako iri gukurikirwa no gushaka inkunga y'amafaranga mu baturage aho ngo ubu hari gahunda idasanzwe yo gucuza abaturage amafaranga bitwaje gahunda z'agaciro ku buryo ubu no mu barimu imiborogo ari yose kuko ngo abayobozi b'ibigo by'amashuri  bahawe gahunda yo gusinyisha  ku ngufu abo bayobora bagatanga amafaranga menshi mu Gaciro maze ngo ibyo bikorwa biri imbere bikazabona inkunga.
Nubwo ibi bikorwa byo gucuza abaturage utwabo cyane cyane abitwa abakozi biravugwa ni nako no kubona imishahara bigenda biruhanya  kugeza naho mu nzego zimwe nk'ubuzima imishahara yaragabanutse kuburyo abaganga ubu barimo gukorera imyigaragabyo ituje ku baturage aho batakibavura kuburyo nko ku bitaro bya CHUK i Kigali hari abatangiye kujya bapfira ku mabaraza y'ibitaro abandi bakahaba amezi n'amezi bategerejwe kuzavurwa kugeza ubwo bamwe bahitamo kwitahira bagategerereza urupfu mu ngo zabo.
Tukivuga ku bwoba ubu bwuzuye mu baturage bo mu Rwanda ntitwanabura no kubabwira ko no mu bayobozi batandukanye urwikekwe ari rwose ngo,kuko aho benshi bamaze kubonera ko byanga bikunda ibimenyetso byinshi bimaze kwerekana ko leta ya Kigali yugarijwe bikomeye n'igitutu cy'amahanga mu mpande zose ,ubungo za maneko za Kagame zazuye imigara kuburyo ba bayobozi b'udukingirizo ngo batagishaka gurira byinshi bavuga mu kwanga ko hagira ugira icyo ajya kubarega kwashebuja Kagame maze akabirenza!
Nkuko ikinyamakuru cyanyu Rwanda in Liberation  kidahwema kubagezaho uko byifashe mu gihugu ubu kigiye by'umwihariko gukurikiranira hafi iby'uyu mwuka mubi uri gututumba mu gihugu kijye kibagezaho uko byifashe.
Reka tubitege amaso
Gakire Deus

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions.

"My father, General Yoweri Museveni, told me a few months ago that I must turn the UPDF into a 'killing machine.' That is what we are working on." https://www.therwandan.com/kigali-kisangani-muhoozis-bellicose-tweets-reignite-regional-tensions/ Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions March 23, 2025 General Muhoozi Kainerugaba, commander of the Uganda People's Defence Forces (UPDF) and son of President Yoweri Museveni, has once again shaken the regional diplomatic and military landscape with a series of controversial tweets. These posts, shared via his X account, come just after he completed an official visit to Kigali, where he was warmly received by the Chief of Staff of the Rwanda Defence Force, General Mubarakh Muganga, and personally thanked President Paul Kagame for his hospitality. In one of his most striking tweets, Muhoozi stated: "Within a week, either the M...

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...