Skip to main content

[amakurunamateka.com] Rwanda : Ishimutwa ry’abanyarwanda riracyakomeza

 



Rwanda : Ishimutwa ry'abanyarwanda riracyakomeza

Goma-Gisenyi
29/01/2015 17:00   Politiki
Muri iyi minsi hategurwa ibitero ku birindiro bya FDRL, bamwe mu banyarwanda babanaga nayo batangiye kugusubira mu Rwanda. Ni muri urwo rwego ejo hashize hari abanyarwanda bagera kuri 69 bari baraheze mu mujyi wa Goma kubera kubura uburyo bambuka bitewe n'imyigarabambyo yarwanyaga itegeko ry'amatora muri RDCongo, ubu bakaba bagejejwe mu Rwanda n'amamodoka ya ONU. Kuva muri uku kwezi kwa Mutarama hakaba hamaze gutahuka abantu bagera kuri 200, nkuko Minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi ibitangaza.
Ni muri urwo rwego twegereye umwe mu banyarwanda baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu akaba abarizwa mu murenge wa Busogo tukaba tutangaza amazina ye hano kubera impamvu z'umutekano we bwite , icyo adusobanurira ku buzima bw'abatahuka uko bafatwa bageze mu Rwanda.
Nkuko abitubwira, ubuzima nta nagato bworohera abatahuka kubera urwikekwe ubutegetsi  bubagiraho, nko gukorana n'umutwe wa FDRL cyane cyane urubyiruko n'abagabo, kugira ingengabitekerezo ya genoside ndetse no kunyagwa imitungo yabo ku ngufu. Aha akaduha n'urugero rw'umudamu Esperance UWIMANA wahoze ari umufasha wa konseye wa Busogo ariwe Assiel NDISETSE watahutse muri 2011, akaburirwa irengero mugihe yaratahutse ageze mu Rwanda. Impamvu yibura rye ngo n'uko uyu mudamu Esperance UWIMANA yashatse kugaruza imitungo ye umugabo we yari yaramusigiye .
Nyuma y'ibura ry'uyu mudamu umuryango we waratotejwe ubuzwa amahoro n'ubutegetsi bwa Busogo, bakwira imishwaro hirya no hino muri Afurika nuko nyina w'uyu mudamu Cécile BAHOZE yafashe iy'ibusamo agana i Buganda n'abuzukurube aribo : Faïda UYISENGA na Clémentine Safari UMURISA ;  bakaba batorohewe namba n'ubuzima muri Uganda nabyo bikaba bisa no guhungira ubwayi mu kigunda.
Kuva abanyarwanda batangira guhunguka bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru anyuranye yemeza ko benshi baburiwe irengero ndetse abandi bakicwa,  ibi bigashimangirwa n'uko kugeza ubu nta mibare ifatika Leta y'u Rwanda ishobora gutanga ku bahungutse kuva 1994 kugeza magingo aya, baba bakibarizwa mu Rwanda. Ibura ry'abanyarwanda kandi rishimangirwa na rapports zinyuranye nk'iya HRW yasohotse mu 2014, n'imirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru bikemezwa ko yavaga mu Rwanda.
Abenshi mu bahunguka akenshi bashinjwa na Leta y'u Rwanda babeshyerwa mu kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, bityo bakoboneraho gutotezwe, gufungwa ndetse no kwicwa nkuko Prezida w'u Rwanda Paul KAGAME ubwe yabyivugiye ko abazakekwaho guhungabanya umutekano w'igihugu bazajya baraswa ku manywa y'ihangu izuba riza.
Muri make ubuzima bw'abatahuka mu gihugu cyabo ntabwo ari bwiza nkuko abategetsi bo mu Rwanda babivuga bashaka gushishikariza abandi ngo batahe mu gihugu.
Freeman RUTANA

__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions.

"My father, General Yoweri Museveni, told me a few months ago that I must turn the UPDF into a 'killing machine.' That is what we are working on." https://www.therwandan.com/kigali-kisangani-muhoozis-bellicose-tweets-reignite-regional-tensions/ Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions March 23, 2025 General Muhoozi Kainerugaba, commander of the Uganda People's Defence Forces (UPDF) and son of President Yoweri Museveni, has once again shaken the regional diplomatic and military landscape with a series of controversial tweets. These posts, shared via his X account, come just after he completed an official visit to Kigali, where he was warmly received by the Chief of Staff of the Rwanda Defence Force, General Mubarakh Muganga, and personally thanked President Paul Kagame for his hospitality. In one of his most striking tweets, Muhoozi stated: "Within a week, either the M...

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...