Skip to main content

N’ubwo umuco wo gutabara usa nk’uwacitse mu bayobozi b’u Rwanda ariko umuryango wa Turatsinze waratabawe

http://www.therwandan.com/ki/nubwo-umuco-wo-gutabara-usa-nkuwacitse-ariko-umuryango-wa-turatsinze-waratabawe/

N'ubwo umuco wo gutabara usa nk'uwacitse mu bayobozi b'u Rwanda ariko umuryango wa Turatsinze waratabawe

turatsinze1

Nk'uko tubikesha urubuga Umuseke ku wa 25 Ukwakira 2012, ni bwo umurambo wa nyakwigendera Turatsinze Theogène washyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo nyuma yo kwicwa n'abagizi ba nabi ku wa 12 Ukwakira 2012, aho yari atuye mu mujyi wa Maputo mu gihugu cya Mozambike.Imihango yo gusezera kuri nyakwigendera yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu munsi i Kagugu, habaho igitambo cya misa muri paroise ya Regina Pacis i Remera ahavugiwe amagambo atandukanye ku buzima bwa nyakwigendera.

Nubwo haguye imvura nyinshi kandi ari ku munsi w'akazi, ntibyabujije abantu batari bacye kuza gusezera uyu mugabo wayoboye Banki itsura amajyambere y'u Rwanda BRB.

Nk'uko urwo rubuga rukomeza rubivuga ngo Orlando Madumane umuvugizi wa Police ya Maputo yatangaje ko bamaze kumenya bamwe mu baba baragize uruhare mu rupfu rwa Thèogene Turatsinze n'ubwo ngo ntawe barata muri yombi kugeza ubu.

Umurambo we wagejejwe mu Rwanda kuwa kuwa 23 Ukwakira nyuma yo gusezerwa n'abantu b'i Maputo barimo Joachim Chissano wahoze ari perezida wa Mozambike n'umufasha we, umufasha wa wa Perezida Armando Guebuza wa Mozambike, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'uw'Igenamigambi ba Mozambike ndetse na Ambasaderi w'uRwanda muri Mozambike ufite icyicaro muri Afurika y'Epfo Karega Vincent.

Urupfu rwa Théogène Turatsinze rukomeje kuba urujijo, ariko umuhango w'ishyingurwa rye witabiriwe n'abantu benshi bo mu rwego rwo hejuru mu buyobozi bw'u Rwanda ku buryo umuntu atabura kwibaza impamvu mu gihe kudatabara bimaze kuba umuco mu buyobozi bw'u Rwanda. Iri tabara rigaragaza ko hari amabwiriza yatanzwe ngo abantu batabare ku bwinshi. Wenda ba bandi babajije Lt Gen Kayumba ngo kuki atibajije impamvu batamutabaye yapfushije umubyeyi we ubu noneho batanze amabwiriza yo gutabara. N'ubwo nta gihamya cy'uwahitanye Théogène Turatsinze ariko iri tabara ryibutsa umuhango w'ihambwa rya Félicien Gatabazi i Butare wari witabiriwe n'abayobozi ba FPR ari bo bari bamaze kumuhitana.

Mu bikonyozi byari bihari twavuga:

-James Kabarebe, ministre w'Ingabo
-James Musoni, ministre w'ubutegetsi bw'igihugu
-Senateri Bernard Makuza
-Protais Mitali, ministre w'umuco
-Martin Ngoga, umushinjacyaha mukuru
-Fred Ibingira, umugaba mukuru w'inkeragutabara
-Jack Nziza, umunyamabanga uhoraho muri ministeri y'ingabo
-N'abandi

Umurambo ugeze mu kiriziya i Remera

Umuryango wa Turatsinze na bamwe mu bayobozi b'u Rwanda

Uwo musaza ufite inkoni ni se wa Turatsinze

Senateri Makuza Turatsinze Bernard aha umugore wa nyakwigendera bazina we umupira w'ikipe ya 2020 yigeze gukinamo

Umugore wa nyakwigendera yagaragaraga nk'ubabaye cyane

James Kabarebe, Ministre w'ingabo

Ministre James Musoni ashyira indabo ku isanduku ya nyakwigendera, (Jack Nziza n'ubwo adakunda ko bamufotora aragaragara kuri iyi foto (ubanza i bumoso)

Fred Ibingira na Martin Ngoga nabo bari bahari

Jenerali James Kabarebe, Jenerali Alex Kagame na Jenerali jack Nziza (aragaragara akaboko gusa ntabwo akunda amafoto!)

Sebukwe, umugore, na Se wa Turatsinze

Photos DAVE/Umuseke.com

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions.

"My father, General Yoweri Museveni, told me a few months ago that I must turn the UPDF into a 'killing machine.' That is what we are working on." https://www.therwandan.com/kigali-kisangani-muhoozis-bellicose-tweets-reignite-regional-tensions/ Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions March 23, 2025 General Muhoozi Kainerugaba, commander of the Uganda People's Defence Forces (UPDF) and son of President Yoweri Museveni, has once again shaken the regional diplomatic and military landscape with a series of controversial tweets. These posts, shared via his X account, come just after he completed an official visit to Kigali, where he was warmly received by the Chief of Staff of the Rwanda Defence Force, General Mubarakh Muganga, and personally thanked President Paul Kagame for his hospitality. In one of his most striking tweets, Muhoozi stated: "Within a week, either the M...

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...