Rwanda: Inzego z’ubutasi za Perezida Kagame zashimuse umucuruzi zimujugunya muri Nyabarongo ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa
http://www.umuvugizi.com/?p=6924Inzego z'ubutasi za Perezida Kagame zashimuse umucuruzi zimujugunya muri Nyabarongo ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfaIki gikorwa kikaba cyarakozwe na maneko za Kagame zageraga kuri enye, zose zitwaje imbunda zo mu bwoko bwa ma pistol . Umwe muri aba bicanyi ba Kagame yavuye mu modoka barimo, atwara iya Tabura Sebirezi Callixte, kugeza magingo aya ikaba itaraboneka. Nyirabayazana w'ibi byose nuko umuryango wa Tabura wagizwe abanzi b'igihugu nizo nzego z'iperereza , ubwo zahaga bamwe mu basore baturuka muri uyu muryango misiyo yo kugambanira bagenzi be, bakabyanga. Kubera uwo mutima w'urwango n'ubutindi, inzego z'ubutasi za Kagame zihimuye kuri uyu musore uturuka muri uwo muryango, bityo zimujugunya mu mugezi wa Nyabarongo zimupfutse amaso, ariko Imana iza gukinga ukuboko, dore ko mu mazi yari yajugunywemo yaje gufatwa n'igiti ashobora kwirwanaho, ava muri uwo mugezi, abicanyi ba Kagame bakaba bari bamusize aho bibaza ko bamwishe. Andi makuru atugeraho yemeza ko kubera ikimwaro inzego z'ubutasi za Kagame zagize, dore ko uwo zashakaga kwica atapfuye, zahisemo kumuhamagaza kwitaba mu nzego z'ubutasi za gisirikare (DMI), Special Intelligence no muri NSS, izi nzego zose zimubaza ibibazo bya agashinyanguro . Gasasira, Sweden. Byashyizweho na editor on Oct 25 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry |
Comments
Post a Comment