TANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 006/P.S.IMB/013Mu gihe hirya no hino abarwanashyaka b'ishyaka PS Imberakuri bakomeje kwirukwaho n'abayobozi batandukanye bahatirwa kuva mu ishyaka bihitiyemo, abarwanashyaka bafungiye muri gereza nabo iterabwoba ndetse n'iyicwa rubozoi birabibasiye bikomeye.Amakuru yatugezeho aturuka muri gereza ya Remera n'uko kuwa 25/02/2013 mu masaha ya saa kumi (16h00) umumaneko witwa KURANGWA Innocent, umwe muri ba bandi tumenyereye bajyanwa muri gereza na twinshi, we akaba yiyita ko akomoka mu Gatenga ya Gikondo akaba kandi asanzwe yigisha karate muri iyo gereza, yafashe umunyamabanga uhora w'ishyaka ry'Imberakuri, Bwana Siliveri MWIZERWA ubu ufungiye muri iyo gereza kuva mu kwa karindwi 2010 maze si ukumuhondagura karahava.Ibyo byabaye ubwo Mwizerwa yari avuye mu gikoni cy'iyi gereza gufata amazi, aribwo bamwiyenzagaho ngo yaje akererewe gufata ayo mazi. Amakuru yatugezeho rero n'uko kuri ubu Bwana MWIZERWA ari muri koma muri gereza ku buryo aho umuryango we ubimenyeye kuri uyu wa 26.02.2013 wagiye kumureba ubuyobozi bwa gereza bukamwimana kubera uburyo amerewe nabi. Nyuma y'aho umuryango utashoboye kumubona, nibwo amakuru yatugezeho atubwira ko arembye cyane kuburyo yatangiye kunyara amaraso.Ishyaka ry'Imberakuri rikaba rihangayikishijwe n'ubu bugome bw'irenga kamere bukomeje kuryibasira, ari nako butera akamo uwari we wese ubishoboye kugirango adufashe gutabariza Bwana Mwizerwa kugirango arenganurwe ashobore no kuvuzwa.Tuboneyeho kandi kwamagana iyi ngeso mbi y'ubutegetsi yo kohereza izi ntasi ibeshya ko zifunzwe nyamara ahubwo yazihaye ubutumwa butandukanye burimo cyane cyane guhitana imfungwa Leta idashaka.Bikorewe i Kigali kuwa 27/02/2013Alexis BAKUNZIBAKEVisi Perezida wa mbere.
On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote: Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...
Comments
Post a Comment