Skip to main content

[haguruka.com] Re: *DHR* U Rwanda na Israel ntibararangiza iby’abimukira iki gihugu kigiye kwirukana

 

Ariko njye mbona u Rwanda rudakwiye kwivanga mui iki kibazo. Israeli igomba kwakira impunzi nk'ibindi byose cyangwa se ikazisubiza mu bihugu zaturutsemo aho kuzijyana mu bihugu bitari ibyazo. Aka ni akumiro kuko ibi bishobora gutuma n'ibindi bihugu bikora gutyo bishaka kwikuraho impunzi. Wakiyemza guta gufata impunzi z'ikindi gihugu UNHCR itabigusabye cyangwa ngo wumvikane n'ibihugu zaturutsemo

Iri n'irondakoko na discrimination u Rwanda rurimo gushyigikira muri iyo gahunda. Byashoboka ko ubwo Israel yemereye u Rwanda udufaranga none Kagame akaba aritwo yirukira.


On Friday, 12 February 2016, 7:31, "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Élisee Mpirwa - Izuba rirashe, taliki ya 10 Gashyantare 2016


Nyuma y'umwaka n'igice Israel itangaje ko iri mu biganiro n'u Rwanda ngo irwoherereze bamwe mu bimukira, Minisitiri Mushikiwabo wabo aratangaza ko batarashobora kurangiza ibisabwa byose.

U Rwanda ruri mu bihugu Israel yaganirije ngo rwakire impunzi z'Abimukira banze gusubira mu bihugu baturutsemo nk'uko iki gihugu giherutse gufata ingamba zikaze ku mpunzi n'abimukira bakigana kitifuza ku butaka bwacyo.
Benshi muri aba bimukira basaba ubuhungiro muri Israel bakomoka muri Eritrea no muri Sudani, bakaba baraburiwe kenshi n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ko bashobora kuzafungwa muri Israel nibanga koherezwa mu Rwanda no muri Uganda.

Nyamara bo bavuga ko bafite impungenge z'ubuzima bwabo nibaramuka boherejwe muri Afurika kuko ngo baba basubijwe hafi y'aho bahunze bityo bakicwa cyangwa bakagirirwa nabi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo avuga ko koko Israel yegereye u Rwanda ngo bamwe muri aba bimukira bimurirwe mu Rwanda, ariko ngo sicyo gihugu cyonyine kuko ngo hari n'ibindi byo muri Afurika Israel iganira na byo kuri iki kibazo.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuwa Kabiri nyuma yo kuganiriza Abasenateri kuri politiki y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda, Mushikiwabo yagize ati "Abashinzwe abinjira n'abasohoka bacu n'abo muri Israel bamaze igihe baganira ku bisabwa ngo hamenyekane aho izi mpunzi zizatuzwa mu gihugu, uburyo bashobora kuzoroherezwa ndetse n'inzira bizanyuzwamo ngo bahabwe ubuhunzi bw'igihe kirekire."

Urukiko rwo muri Israel ruherutse kwanga ubusabe by'abimukira basaba kutoherezwa mu Rwanda no muri Uganda, maze guverinoma ifata icyemezo cy'uko bazafungwa igihe kitazwi.

BBC yo iherutse gutangaza ko hari abo Israel yohereje muri Afurika rwihishwa aho abavuganye na yo bagaragaje iyo bageze aho bajyanwe, batereranwa bakigera ku kibuga cy'indege, bamwe bakinjira mu bihugu nta byangombwa bagira.

Leta ya Israel yo yakomeje gutinza ifungwa ry'aba bimukira bahakanye gusubira muri Afurika kugeza ubwo iki kibazo kigeze mu nkiko, ariko bashyizwe mu kigo kimwe cy'agateganyo bamwe bagereranya nka gereza.




__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions.

"My father, General Yoweri Museveni, told me a few months ago that I must turn the UPDF into a 'killing machine.' That is what we are working on." https://www.therwandan.com/kigali-kisangani-muhoozis-bellicose-tweets-reignite-regional-tensions/ Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions March 23, 2025 General Muhoozi Kainerugaba, commander of the Uganda People's Defence Forces (UPDF) and son of President Yoweri Museveni, has once again shaken the regional diplomatic and military landscape with a series of controversial tweets. These posts, shared via his X account, come just after he completed an official visit to Kigali, where he was warmly received by the Chief of Staff of the Rwanda Defence Force, General Mubarakh Muganga, and personally thanked President Paul Kagame for his hospitality. In one of his most striking tweets, Muhoozi stated: "Within a week, either the M...

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...