Skip to main content

[amakurunamateka] FDLR ni amabandi naho amashyaka ya opozisiyo ni nk’abana bacuruza bombo: Louise Mushikiwabo

 


FDLR ni amabandi naho amashyaka ya opozisiyo ni nk'abana bacuruza bombo: Louise Mushikiwabo

mushikiwabo

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa 24 Ukuboza 2014, Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo yongeye kugaragaza ko inzira ikiri ndende ngo amenye icyo diplomasi bivuze n'uburyo umudiplomate nyawe agomba kwitwara n'imvugo agomba gukoresha.

Muri icyo kiganiro Ministre Mushikiwabo avuga ku mfashanyo ingana na Miliyoni 40 y'amayero yahagaritswe n'igihugu cy'u Bubiligi, yagize ati: "Mu gihe u Bubiligi bufashe icyemezo cyo guhagarika izi miliyoni zose 160 z'amayero, cyaba ari icyemezo cyabo, bakora uko babishaka. Ku Rwanda nta na kimwe kitubahirijwe mu byo impande zombi zemeranyijwe…U Rwanda rukora politiki yarwo uko rubyifuza kuko nta NGO ishobora gutegeka Leta y'u Rwanda uko ikora politiki yayo."

Mu gihe Leta y'u Rwanda yari yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ko igihugu cy'u Bubiligi gifite uburenganzi bwo gukoresha amafaranga yacyo uko gishaka. Iyo nteruro yahise ikurwaho. Bigaragare ko ubwishongozi bugira aho bugarukira ko n'ubwo Perezida Kagame avuga ko nta mafaranga y'abaterankunga ashaka ariko bigaragare ko ayo mafaranga akenewe.

Ministre Mushikiwabo ageza kuri FDLR yaseye atanzitse ubwo yagereranyaga uwo mutwe n'amabandi agira ati:

"Icyo twifuza nk'igihugu ni uguteza imbere abaturage b'igihugu cyacu, ntabwo twifuza ko Abanyarwanda batuye ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda za Rubavu, Rusizi bananirwa gusinzira kubera ko FDLR iri hakurya. Turifuza ko icyo kibazo kirangira burundu, kugira ngo tubashe gukora ibintu bifatika. Ntabwo wagira umutwe w'amabandi umara imyaka 20 wicaye aho ngaho, abashaka kuwukoresha muri politiki bagashaka gukomeza kuwukoresha. Icyo ni cyo cyifuzo cyacu ariko, mugomba kwibuka ko uko FDLR yagiye muri Congo, abayishyigikiyeyo bibaza ko bagomba kuyikoresha kubera ko batishimiye Politiki cyangwa ubuyobozi bw'u Rwanda, izo ni zo politiki ziri aho ariko icyo nabizeza ntashidikanyaho ni uko FDLR nta kibazo kijyanye no kuvuga ko yatera u Rwanda ikabuza Abanyarwanda amahoro. Cyo ntigishoboka, icyo ni cyo cyangombwa."

Mu gihe FDLR itumira ibihugu n'imiryango mpuzamahanga kwitabira umuhango wo gushyira intwaro hasi kuri uyu wa 28 Ukuboza 2014, Ministre Louise Mushikiwabo we ntashishikajwe n'iyo ntambwe ahubwo we ashishikajwe no kubona FDLR iraswaho gusa ndetse akiha gutekerereza FDLR na MONUSCO aho yemeza ko nta kizakorwa mbere ya tariki 2 Mutarama 2015.

Ministre Mushikiwabo kandi yagereanyije Opposition ngo na ba bana bacuruza bombo ku muhanda babona polisi bakiruka (mayibobo) aho yemeje ko Opposition nta gahunda nzima igira, nta ngingo zifatika ishingiraho inenga ubutegetsi ahubwo ari ukwirirwa ivuga Perezida Kagame gusa.Yanavuze ko Leta y'u Rwanda atari yo ituma opposition itagira intege ahubwo ngo n'ubundi iyo opposition nta ntege ifite. Ibi ariko benshi akaba atari ko babibona kuko uko bigaragarira amaso y'abantu opposition n'ubwo umuntu atavuga ko ishyize hamwe ariko ibikorwa byayo biragaraga ndetse bimaze no gushegesha Leta ya FPR mu buryo bumwe na bumwe.

Muri iki kiganiro, Ministre Mushikiwabo yitwaye nka Ministre w'ingabo ashaka kwerekana ingufu ingabo za RDF zifite ndetse anemeza ko FDLR idateye ubwoba na buke. Ariko aha umuntu yakwibaza impamvu birirwa batesha abanyarwanda umutwe babafunga umusubizo ngo bakorana na FDLR Ese niba badatinya FDLR kuki badaha abaturage amahoro ahubwo bagashaka gukoresha FDLR mu kwikiza abo bakorana nabo baba barambiwe

Ese ubundi FDLR itabayeho bajya babwira cyangwa bakangisha iki abanyarwanda? Bajya batera Congo bitwaje iki?

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com




###
"Aho kwanga no guhora dutuka Abakotanyi n'Umutware wabo, dukwiriye kubasabira ngo Imana ibavane mu bikohwa by'Ibinyabubasha (ibyo ku isi n'iby'ikuzimu) byabigaruriye bikabagira abacakara babyo", Mwarimu Rewoporidi MUNYAKAZI.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions.

"My father, General Yoweri Museveni, told me a few months ago that I must turn the UPDF into a 'killing machine.' That is what we are working on." https://www.therwandan.com/kigali-kisangani-muhoozis-bellicose-tweets-reignite-regional-tensions/ Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions March 23, 2025 General Muhoozi Kainerugaba, commander of the Uganda People's Defence Forces (UPDF) and son of President Yoweri Museveni, has once again shaken the regional diplomatic and military landscape with a series of controversial tweets. These posts, shared via his X account, come just after he completed an official visit to Kigali, where he was warmly received by the Chief of Staff of the Rwanda Defence Force, General Mubarakh Muganga, and personally thanked President Paul Kagame for his hospitality. In one of his most striking tweets, Muhoozi stated: "Within a week, either the M...

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...