Skip to main content

[amakurunamateka] Tony Blair ati “bye bye Kagame”!

 


Tony Blair ati "bye bye Kagame"!

blair kagame

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko ubu benshi mu gihugu cy'Ubwongereza bamaze .kumutera umugongo kugeza no ku bo yibwiraga ko ari inshuti magara nka Tony Blair.

Kuva aho Filimi ya BBC: Rwanda untold story isohokeye ndetse ikanavugwaho cyane ubu benshi mu bashyigikiraga Paul Kagame bashyizemo feri ndetse rwose basigaye bamufata nk'umunyabibembe ntibashaka kumwegera wagira ngo yanduye Ebola.

Mu minsi yashize igihe Perezida Kagame yazaga mu bwongereza, yahagiriye ibibazo bikomeye. Kubera ko yashakaga kwereka abanyarwanda ko n'ubwo BBC yakoze film Rwanda Untold Story  ariko leta y'u Bwongereza ikimushyigikiye, yasabye guhura na David Cameron, minisitiri w'intebe, ariko aramwangira, bamubwira ko nta mwanya afite.

Yanashatse kandi no guhura na Tony Blair, ariko nawe yaramwangiye amubwirako afite akazi kenshi ko gutegura urugendo yagombaga kujyamo mu minsi mike.

Ibi byo kwanga guhura nawe, bya bano bombi, ababikurikirana hafi babona ko ari uburyo bwo kugabanya imikoranire yabo nawe, kuko bari kubona ubutegetsi bwe buri kumenyekana nabi, bufite irindi shusho itari izwi. Ntago rero bashaka ko ibyo byabicira nabo isura bafite (reputations).

Ikindi kibigaragaza ni uko, kuba muri 2007 hari abakorerabushake bo mu ishyaka rya David Cameron bagiye mu Rwanda mu mpeshyi muri project yiswe Umubano ari benshi, bakajya gufasha u Rwanda batanga amasomo, mu nzego zitandukanye, harimo ubucuruzi, ubuzima n'ibindi – Bamaraga ibyumweru 3. Kuba muri 2013, haragiye gusa abakorerabushake 6 gusa, bakamara ibyumweru 2 gusa. Abandi basigaye bakajya mu Burundi na Sierra Leonne. Uno mwaka bagiye mu Rwanda hagati ya 19/07 kugeza 2/08

Hari umuryango wa Tony Blair witwa Tony Blair Africa Governance Initiative  ufite abakozi mu Rwanda bagira inama abakozi bakuru harimo president Kagame na Ministre w'intebe – uwo muryango nawo uno mwaka wagabanije abakozi bawo i Kigali, ku buryo nta mujyanama ugisigaye mu biro bya Perezida Kagame, babiri basigaye mu biro bya Ministre w'intebe bamugira inama, umwe muri bo akaba abikora ari i London!  Ahubwo usanga uwo muryango uri kwita cyane gukomeza ibikorwa byawo muri Sierra Leone na Liberia, unafungura muri Nigeria n'ahandi.

Ikindi ni uko kiriya kiganiro cya BBC cyiswe Rwanda untold story, Perezida Kagame cyamushegeshe cyane kigatuma abategetsi benshi mu Bwongereza batangira kwibaza ibyo bari bamuziho. Umwe muri bake basigaye ari inshuti ze w'umudepite witwa Eric Joyce aherutse kwandika asaba ko abadepite baganira kuri kiriya kiganiro bakanenga BBC.  Ariko icyo cyifuzo cye cyabuze abadepite nibura 15 bagishyigikira kugirango cyemerwe kuganirwaho mu nteko ishinga amategeko.

Kandi bizwi ko impamvu Eric Joyce yakoze icyo gikorwa n'uko ashaka kwereka Perezida Kagame ko amushyigikiye noneho azamuhe akazi, cyangwa ibiraka nyuma ya Mata 2015 aho Eric Joyce azaba atakiri umushingamateka. Uwo mugabo yatangaje ko atazongera kwiyamamaza umwaka utaha. Ariko nawe arabizi ko atari kuzatorwa kubera ko imyiitwarire ye mibi irimo kurwana mu kabari kenshi, no gutukana yatumye ishyaka yari arimo ry'abakozi rimwirukana.

Rodrigue Murinzi

London








__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions.

"My father, General Yoweri Museveni, told me a few months ago that I must turn the UPDF into a 'killing machine.' That is what we are working on." https://www.therwandan.com/kigali-kisangani-muhoozis-bellicose-tweets-reignite-regional-tensions/ Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions March 23, 2025 General Muhoozi Kainerugaba, commander of the Uganda People's Defence Forces (UPDF) and son of President Yoweri Museveni, has once again shaken the regional diplomatic and military landscape with a series of controversial tweets. These posts, shared via his X account, come just after he completed an official visit to Kigali, where he was warmly received by the Chief of Staff of the Rwanda Defence Force, General Mubarakh Muganga, and personally thanked President Paul Kagame for his hospitality. In one of his most striking tweets, Muhoozi stated: "Within a week, either the M...

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...