IGIHUGU CY’UBUBIRIGI MUNZIRA YO GUHAGARIKA INKUNGA Y'URWANDA INGANA NA MILIYONI 50 ZAMA YERO MU GIHE UMUJYI WA GOMA UFASHWE NA M23
IGIHUGU CY'UBUBIRIGI MUNZIRA YO GUHAGARIKA INKUNGA INGANA NA MILIYONI 50 ZAMA YERO MU GIHE UMUJYI WA GOMA UFASHWE NA M23
Senateri Nele-Lijnen-Open-VLDAmakuru agera ku Umuvugizi yemezako Igihugu cy'ububirigi mw'ijwi ry'umu Senateri wacyo madamu Open-Vld, Nele Lijnen kiratangaza ko kizahita gihagarika inkunga y'iterambere, ingana n'amayero miliyoni ibihumbi 50 yahabwaga igihugu cy'urwanda buri mwaka mu gihe umujyi wa Goma ugiye mu maboko yabarwanyi M23.
Nkuko umuryango w'abibumbye ubitangaza urwanda rukomeje gufasha abarwanyi ba M23, bikaba byaratumye kuri icyi cyumweru bagera hafi y'umujyi wa Goma umurwa mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru.
Open-Vld akomeza kandi avuga ko igihe umujyi wa Goma uzajya mu maboko ya M23, bizaba bihungabanyije inzira y'amahoro no gushaka igisubizo munzira ya politiki byakomeje gushyirwa imbere n'igihugu cy 'Ububirigi bikaba aribyo bitumye habaho agahenge mu biyaga bigari turimo kubona ubu.
Gasasira, Sweden
Byashyizweho na editor on Nov 19 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry
Comments
Post a Comment