Vendredi 23 novembre 2012
Ku kibazo cy'intambara yo muri Congo , Leta ya Tanzaniya yamaganye ifatwa ry'umujyi wa Goma na M23. Ministre w'Ububanyi n'amahanga wa Tanzaniya yaneguye uburyo ingabo za Loni zabyitwayemo ; ngo niba badashoboye kurwanya M23 ishyirahamwe rya SADC ryo ryiteguye gukora ako kazi.
Ministre w'ububanyi n'amahanga wa Tanzaniya Bwana Membe yamaganye ifatwa ry'umujyi wa Goma na M23 kuko ifatwa ry'uwo mujyi rishobora guhungabanya umutekano w'akarere kose.Abantu benshi batuye uwo mujyi bazahungira mu bihugu bituranye na Congo harimo na Tanzaniya. Bwana Membe yagize ati : « Turamagana cyane ifatwa ry'umujyi wa Goma ryakozwe na M23 ndetse n'imigambi y'uwo mutwe yo kuvuga ko uzatera n'umujyi wa Bukavu n'utundi turere. Icya mbere gituma twamagana icyo gikorwa ni uko bibujijwe kandi bikaba bitemewe n'amategeko. Icyakabiri ni uko iyo ntambara nikomeza bizagira ingaruka z'ubuhunzi. Abaturage benshi bazahunga imirwano bazaba impuzi mu gihugu cya Tanzaniya no mutundi turere ». Membe yababajwe cyane n'imikorere ndetse n'amategeko y'umuryango w'abibumbye adatanga uburenganzira ku ngabo zawo zigera ku bihumbi 17 zitashoboye kurwanya umutwe wa M23.
Membe yasabye umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye guha ingabo za loni MONUSCO ziri muri Congo uruhushya rwo kurwanya umutwe wa M23 ; niba izo ngabo za loni zinaniwe kurwanya umutwe wa M23, umuryango wa SADC (umuryango w'ibihugu byo muri Afurika y'amajyepfo) witeguye gutanga ingabo zo kurwanya M23.
Kubera ifatwa ry'umujyi wa Goma n'imirwano ikaba ikomeje mu gihugu cya Congo ,umuryango wa SADC hamwe n'ibihugu bituriye ibiyaga bigari bizahurira muri Uganda ejo kuwa gatandatu taliki ya 24/11/2012 kugirango bashyireho umutwe w'ingabo ugomba kurwanya M23 n'indi mitwe ihungabanya umutekano muri Congo. Igihugu cya Tanzaniya kiteguye kohereza ingabo 500 kandi akaba aricyo kizayobora uwo mutwe w'ingabo mpuzamahanga uzaba ugizwe n'abasilikare ibihumbi 4.
Umuyobozi wa politiki w'umutwe wa M23 Jean Marie Runiga Lugerero , uyu munsi kuwa gatanu arabonana na Perezida Museveni i Kampala, akaba yatangaje ko inyeshyamba za M23 zidashobora kuva mu mujyi wa Goma, kiretse Kabila yemeye kugirana imishyikira itaziguye n'uwo mutwe. Kabila yavuze ko ashobora kuzasuzuma ibyifuzo bya M23 ariko kugeza ubu ntaremera kugirana imishyikirano n'uwo mutwe. Leta ya Congo ivugako aho kugirana imishyikirano na M23 izayigirana n'u Rwanda kuko arirwo rutera Congo rwikingirije M23. Umuryango w'abibumbye , igihugu cy'ubwongereza na Leta zunze ubumwe z'Amerika nabyo bibona ko u Rwanda arirwo ruyobora M23 kuburyo abayobozi b'ibyo bihugu basabye Kagame Paul gusaba M23 kuva mu mujyi wa Goma kuko bazi neza ko awufiteho ububasha.
Kuba M23 isaba imishyikirano ,biragaragaza neza ikibazo u Rwanda rufite; u Rwanda rwahagarikiwe imfashanyo kubera gushinga no gushyigikira uriya mutwe wa M23 , kandi rukomeza kubwira amahanga ko ikibazo ari icy'abakongomani ko ntaho ruhuriya nacyo ; bityo niba Congo yemeye gushyikirana na M23 izaba ituye u Rwanda umuzigo ururemereye cyane kuko ruzavuga ko ibibazo ari iby'abanyekongo , ko rwarenganye rugashinjwa ibya Congo kandi ari politiki yayo mbi !
Impuguke mu bya politiki mubumenyi bw'isi (géopolitique) Saïd Abbas Ahamed iri i Rouen mu gihugu cy'Ubufaransa ivuga ko M23 idashobora gufata no kugenzura igihugu cyose cya Congo ikoresheje abasilikare ibihumbi 3 gusa ifite ,ko iramutse ibigezeho byaba bitewe n'inkunga y'abasilikare n'ibikoresho by'igihugu cy'u Rwanda n'Uganda. Iyo mpuguke isanga ibyo gufata Kinshasa ari igikangisho cyo kugira ngo Kabila yemere gushyikirana n'izo nyeshyamba.
Veritasinfo
http://www.veritasinfo.fr/article-rdc-tanzaniya-ngo-igomba-gutabara-ifatwa-rya-goma-ribangamiye-umutekano-wayo-112746887.html
Comments
Post a Comment