Skip to main content

Minisitiri w’Itangazamakuru wa Kongo yemeza ko ingabo z’u Rwanda ari zo zagabye igitero cyafashe umujyi wa Goma

Minisitiri w'Itangazamakuru wa Kongo yemeza ko ingabo z'u Rwanda ari zo zagabye igitero cyafashe umujyi wa Goma

Lambert Mende, Minisitiri wa Kongo ushinzwe Itunamaho.
Mu kiganiro Umuvugizi wakoranye na bwana Lambert Mende, minisitiri wa Kongo ushinzwe itangazamakuru, akaba n'umuvugizi wa guverinoma, yemeza ko Leta ye ifite gihamya zerekana ko ari ingabo z'u Rwanda (Rwanda Defence Forces-RDF) zagabye igitero i Kibumba kw'itariki ya 15/11/2012. Lambert Mende yemeza ko icyo gitero cyari kiyobowe na General Major Ruvusha Emmamuel, ari na we waje gufata aho hantu, yitwikiriye umutaka w'inyeshyamba za M23.
Ifatwa rya Kibumba ryaje korohereza ingabo za RDF gufata umujyi wa Goma, ibi bikaba byarabaye nyuma y'aho Brigades n'ama batallions yari ayobowe na Gen Ruvusha Emmanuel, yahawe amabwiriza yo gusubira mu Rwanda shishi itabona. Nyuma yo kwigarurira Kibumba na Sake, ingabo za RDF zikaba zaranyuze ku mupaka wa Ruisha zisubira mu Rwanda.
Minisitiri Mende yagize, ati : "Dufite za gihamya zerakana neza ko General Major Ruvusha yasubiye inyuma hamwe n'abasirikare yari ayoboye, asimburwa na Brigadier General Gatama. Dufite za gihamya zijyanye n'amafoto yabo hamwe n'izindi gihamya zerekana neza ko ingabo z'u Rwanda ari zo zagabye ibitero kuri Goma, nyuma yo kwigarurira Kibumba".
Minisitiri wa Kongo ushinzwe itangazamakuru yanatangarije Umuvugizi ko banafashe abasirikare babiri ba RDF, umwe akaba afite ipeti rya Lt Colonel, undi akaba ari umusirikare wo hasi witwa SGT Claude Rugamba, aba bombi bakaba barafatiwe mu mirwano yabereye i Kibumba. Lambert Mende yakomeje adutangariza ko Leta ye inafite za gihamya zitandukanye, tutashatse gutangaza, zerekana neza ko ari abasirikare ba RDF bagabye igitero cyagose umujyi wa Goma, kikaza kuwufata bitagoranye, uyu mujyi wa Goma ukaba ukiyoborwa n'ingabo z'u Rwanda, zihishe inyuma y'inyeshyamba za M23.
   
Andi makuru agera ku Umuvugizi yemeza ko, nubwo General Ruvusha bivugwa ko yavuye muri Kongo, atari byo kuko akiyoboye Division ya Brigade hamwe n'amabattalions agera kuri atatu, ari ku nkengero z'umupaka wa Kongo, akoresha mu kugaba ibitero bya rwihishwa bishyigikira ingabo za M23 kugirango zivune iza Leta ya Kongo (FARDC). Iyo abo basirikare barangije kurwana muri Kongo, bategekwa gusubira mu birindiro byabo biri mu Rwanda.
 
Mu  gihe ingabo za FARDC zari zihanganye n'iza RDF, ifatanyije na M23, ingabo za FARDC  zibifashijwemo na Monusco, zashoboye  kwigarurira ikiraro hamwe n'umujyi wa Madenga, Kawungu, n'indi mijyi igera kuri itatu yakuwe mu maboko ya M23. Ubu twandika iyi nkuru, haravugwa ko ingabo za FARDC zongeye kwisubiza umujyi wa Sake, wari warigaruriwe n'inyeshyamba za M23. 
 
Minisitiri Mende yanaboneyeho umwanya wo gusobanurira abanyekongo hamwe n'isi muri rusange, ko  intambara ingabo za Leta ya Kongo zirimo kurwana, ntaho ihuriye na M23, ko ahubwo ingabo za FARDC zirimo kurwana n'abasirikare b'u Rwanda (RDF), iyo mirwano ikaba iyobowe na Gen James Kabarebe ubwe, ukomejye kugenda agura abasirikare ba FARDC aho babarizwa hirya no hino mu ma brigades atandukanye, kugirango bayoboke umutwe wa M23 cyangwa bafatanye n'indi mitwe y'iterabwoba ikomeje kwifatanya na M23 ndetse na RDF mu gushaka kwigarurira ibice byinshi bitandukanye by'igihugu cya Kongo, ibice bikungahaye cyane ku mabuye y'agaciro, nk'inzira yonyine yo gukomeza gusahura umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
  
Gasasira, Sweden.
http://www.umuvugizi.com/?p=7102
Byashyizweho na editor on Nov 23 2012. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions.

"My father, General Yoweri Museveni, told me a few months ago that I must turn the UPDF into a 'killing machine.' That is what we are working on." https://www.therwandan.com/kigali-kisangani-muhoozis-bellicose-tweets-reignite-regional-tensions/ Kigali-Kisangani: Muhoozi's bellicose tweets reignite regional tensions March 23, 2025 General Muhoozi Kainerugaba, commander of the Uganda People's Defence Forces (UPDF) and son of President Yoweri Museveni, has once again shaken the regional diplomatic and military landscape with a series of controversial tweets. These posts, shared via his X account, come just after he completed an official visit to Kigali, where he was warmly received by the Chief of Staff of the Rwanda Defence Force, General Mubarakh Muganga, and personally thanked President Paul Kagame for his hospitality. In one of his most striking tweets, Muhoozi stated: "Within a week, either the M...

[AFRICAFORUM] Tr : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE

  ----- Mail transféré ----- De : Mpania Jean <drjeanmpania@yahoo.fr> À : Hinterland <hinterland1@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 26 février 2014 17h13 Objet : [hinterland1] Tr : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE   Le Mercredi 26 février 2014 9h56, congokdp <congokdp@gmail.com> a écrit : L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :   Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! L'OCCUPATION RWANDAISE EN MARCHE :  Voici comment les institutions et tout le système de sécurité de la RDC sont sous contrôle du Rwanda et les officiels congolais infiltrés par des «hirondelles» rwandaises! Le processus d'occupation de la RDC par le lobby tutsi rwandais passe par le...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...